Kigali

Kuva ku gukinira Bayern Munich kugera ku gutegura ibitaramo: Amashimwe ni yose kuri Babo- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2025 9:33
0


Umuhanzikazi wagaragaje imbaraga cyane mu rugendo rwe rw’umuziki kuva mu myaka itandatu ishize, Barbara Teta [Babo], yatangaje ko afite ishimwe ku mutima ashingiye ku rugendo rw’ubuzima bwabanjirijwe no gukinira ikipe y’abagore ya FC Bayern Munich y’abatarengeje imyaka 15 kugera ku kuba yinjiye mu gutegura ibitaramo.



Babo wakoranye cyane n’abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, itsinda rya Urban Boyz n’abandi, yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, ubwo yagarukaga cyane ku myaka itandatu ishize ari mu muziki. 

Uyu mukobwa yakunze cyane gushyira imbere gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye, ariko kandi yagiye agaragara mu bitaramo byinshi byabereye hirya no hino mu gihugu.

Muri iki gihe yinjiye mu gushora imari mu muziki, kuko yashinze kompanyi yise ‘Horn Entertainment’ atangira ategura ibirori yise “Amore Valentines’ Gala” yatumiyemo Kidum ukorera umuziki muri Kenya, umuhanzikazi Alyn Sano ndetse na Ruti Joel.

Ni igitaramo avuga ko kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, tariki 14 Gashyantare 2025, cyahujwe no kwizihiza Umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’.

Babo yabwiye InyaRwanda ko kumenyekana mu muziki byabanjirijwe no gukinira ikipe y’abagore y’abatarengeje imyaka 15 ya Bayern Munich.

Ariko ko urukundo rw’umuziki rwaganjije muri we, ahitamo gukora umuziki. Ati “Mu muryango bari bazi ko nkina umupira ariko batarabimenya, ntarabivuga. Uretse Mubyara wanjye niwe gusa wari uzi ko nkunda imiziki. Narangije gukina umupira [Gukinira Bayern Munich] hanyuma mpitamo gukora imiziki.”

Yavuze ko yorohewe cyane no kwinjira mu muziki, kuko yatangiye akorana n’abahanzi bakomeye, aho yinjiriye ku ndirimbo ebyiri yakoranye na Urban Boys, nyuma agakomeza kugeza ubwo yanakoranye indirimbo na The Ben na Bruce Melodie.

Babo yasobanuye ko gukorana indirimbo na The Ben ‘byari amahirwe adasanzwe, kuko nifuzaga no kuzakorana na Meddy’.

Avuga ko yatangiye umuziki ari muto ‘kuko ari ibintu nkunda’. Ati “Ntabwo ubu naretse umuziki, ahubwo nari nafashe akaruhuko, rero nk’umuntu ushaka kwinjira mu bucuruzi, nibwo numvaga nshaka gushora imari mu gihugu cyanjye, nahisemo gushaka ubundi buryo nakoramo imyidagaduro mu gihugu cyanjye, niho navuze nti rero nashinga kompanyi yitwa ‘Horn Entertainment’ izajya itegura ibitaramo.”

Babo yavuze ko binyuze muri iyi kompanyi y’umuziki yatangije, azajya ategura ibitaramo kandi agatumira abahanzi bakomeye ku Isi, bagakorera ibitaramo mu Rwanda, kandi bakabasha no gukorana ibihangano n’abahanzi bazajya bataramana.

Amashimwe ni yose:

Babo yavuze ko yinjiye mu muziki, mu gihe yari amaze igihe kinini akinira ikipe ya Bayern Munich y’abatarengeje imyaka 15, ariko muri we akumva umuziki uramuganza.

Asobanura ko ubwo yagarukaga mu Rwanda, yabajijwe n’itangazamakuru niba azakomeza umuziki gusa, cyangwa se azabifatanya no gukina umupira w’amaguru.

Ati “Ndi umuntu wizera Imana. Narabasubije nti Imana niyo izampitiramo inzira, kuba narabibuze gutyo Imana ikamitiramo inzira y’imiziki hari impamvu […].

Haba hari impamvu, icyo ukora ni iki, urizera, ukavuga uti nubwo Imana yatumye mva mu bintu bikomeye, ikantwara muri ibi, hari impamvu. Wasanga wenda nari gukomeza gukina muri Bayern Munich, ugasanga simbashije gukorera igihugu cyanjye nk’uko mbishaka. Hari impamvu, Imana yanzanye mu Rwanda.”

Babo, ni umuhanzi w'Umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Rwanda no mu Budage. Yamenyekanye mu ndirimbo nka "Go Low" na "Bodidi".

Mu bikorwa bye, Babo yagaragaje umutima w'ubugiraneza atanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) ku bantu 50 bo mu Karere ka Bugesera.

Mu rwego rw'iyobokamana, ku wa 31 Ukwakira 2023, Babo yabatijwe mu mazi menshi mu Itorero Igicaniro cy’Umuryango, agaragaza ukwiyegurira Imana.

Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Babo yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 byabereye mu Budage, aho yakuye umukoro wo kubaka igihugu no kwigisha amateka abato.

Babo kandi yagaragaje urukundo akunda ababyeyi be, ashimira by'umwihariko mama we ku bw'uruhare yagize mu buzima bwe.  

 Babo yari umutumirwa mu gitaramo cya Gen-Z Comedy binyuze mu gace kazwi nka “Meeet me Tonight”

Babo yavuze ko yakiniye ikipe ya Bayern Munich y’abatarengeje imyaka 15 y’amavuko 

Babo yavuze ko yakinnye umupira w’amaguru igihe kinini, ariko umuziki wagenje muri we 

Babo yavuze ko yishimiye gukorana indirimbo na The Ben ndetse na Bruce Melodie 




KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BABO

   ">

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA BABO NA THE BEN

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA BRUCE MELODIE NA BABO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND